Imyidagaduro

Byamenyekanye ko Meddy ajya gutoroka yari yasize asezeye

August-27
17:27 PM 2017

Meddy umuririmbyi w’Umunyarwanda ari kubarizwa i Kigali nyuma y’imyaka irindwi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byamenyekanye ko mbere y’uko agenda yari yasize asezeye cyane cyane bizwi nabo mu muryango we.

Mama we waje kumwakira yabwiye Ten Tonight ati Yagiye asezeye ariko naramubabariye .Nazimuhaye kera atarazisaba.

Naho mushiki wa Meddy w’imyaka 20 nawe yemeje ko Meddy yagiye amusezeye imyaka irindwi ishize ubwo yari afite imyaka 13. Yagize ati Yari yambwiye ko azagenda .ubu ndishimye cyane kuba agarutse.

Meddy nawe yahishuye ko gufata umwanzuro wo gutoroka akigumira muri Amerika byari ukwihamba ndetse ko yari abifite mu mutwe.Meddy ati Nari mbifite mu mutwe,numvaga atari gutoroka.Navugaga nti ikizaba kizabe ngiye kwihamba mbikore.

Meddy yongeyeho ko nubwo na The Ben yasigaye atari azi gahunda ze zo gutoroka. Yagize ati Sinarinzi gahunda ye The Ben .ibyabaye byarahuriranye.

Meddy yakomeje avuga ko agiye gukora igitaramo kinini bwa mbere kirenze ibindi yakoze aho azataramira abanyarwanda I Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017 maze nyuma akazakurizaho ibitaramo bindi bitandukanye mu Rwanda hose aho icyo gitaramo kizaba kitwa Ntawamusimbura.

Share

Ibitekerezo (2)

  1. ONOLINE 29 Kanama, 09:01

    Andika igitekerezo cyanyu hano...TURA BYISHIMIYE KUBA YAGARUTSE

    Subiza iki gitekerezo
  2. 10 Nzeri, 14:36

    MEDDY TURAMUKUNDA CYANEEE? AHUBWO KERETSE MBONYEMAHIRWE YOGUHURANAWE NKAMUKORA MUNTOKI YARI TUYISHIMIRE OLIVIER INYAMIRAMBO

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza