Imyidagaduro

Byamaze kwemezwa ko abashaka gukoresha indirimbo z’abahanzi bazajya bishyura

April-24
09:24 AM 2017


Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko igihangano cy’umuntu ku giti cye gikwiye gufatwa nk’umutungo we usanzwe, hanyuma kigahabwa agaciro nk’agahabwa ibikorwa by’ubucuruzi, inzu cyangwa isambu y’umuntu.

Yagize ati “ Turashaka ko mu gihe umuntu yakoze iyo bwabaga agashyira hanze igihangano cye, cyamubyarira inyungu, turifuza ko mu gihugu hiyongera umutungo mu by’ubwenge. Amaradiyo cyangwa amahoteli ari bukoreshe igihangano cy’umuhanzi abanze kucyishyura kuko bizamuha ubushobozi bwo kubasha gukora ibiruseho ndetse bizinjiza n’umutungo mu gihugu.”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikorwa by’ubuhanzi byongeraho nibura 10% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), gusa ngo mu Rwanda ntibaramenya ingano y’amafaranga ibihangano bizongera ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) kuko bitaratangira kwishyurwa,

Umuyobozi Mukuru wa RSAU, Bwiza Nadine, yavuze ko igiciro cyateganyijwe ari gito cyane ku buryo ntawe gishobora kubera inkomyi ndetse ko hari n’ushobora kuzajya yishyura amafaranga 200 ku mwaka bitewe n’ibikorwa akoresha igihangano cy’abandi.

Izi ngamba zishingiye ku Itegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rirengera umutungo mu by’ubwenge ryashyizweho mu 2009, hagamijwe kurinda ko igihangano cy’umuhanzi cyajya cyibyazwa umusaruro n’undi utarakiruhiye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza