Imyidagaduro

Bwa mbere Meddy agiye gutaramira i Nyamasheke,Huye,Musanze na Rubavu (Amataliki)

September-20
08:24 AM 2017

Nyuma y’imyaka irindwi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Meddy yagarutse mu Rwanda ataramira abafana be b’abanyamugi i Nyamata none ubu agiye kwerekeza mu ntara zitangukanye bwa mbere abifashijwemo na sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda .

Meddy afatanyije na Riderman umenyerewe mu njyana ya Hip-Hop bagiye kuzenguruka intara zose z’u Rwanda bakora ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha poromosiyo nshya ya Airtel yiswe "Tunga" .

Ibi bitaramo bizaba bicuranzwe mu buryo bwa Live hamwe na Sebeya Band ndetse byose bizabera mu turere dutandukanye turimo Huye , Rubavu, Nyamasheke ndetse na Musanze.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw Ngabo Medard bakunze kwita Meddy yavuze ko yiteguye gukora ibitaramo bitandukanye agashimisha abanyarwanda ndetse bikanabafasha gutsindira ibihembo.

Meddy yagize ati" nditeguye bihagije ku buryo abanyarwanda bose bazitabira ibitaramo byose nzakora bazishima cyane birenze kuko nzabakorera ibitaramo bitandukanye ndushaho gukangurira abanyarwanda bose gutsindira ibihembo birimo Moto n’imodoka muru tombora ya Airtel yiswe "Tunga."

Ku ikubitiro igitaramo cyizabimburira ibindi cyibazabera i Nyamasheke ku wa 30 Nzeri 2017. i Huye ni tariki ya 7 Ukwakira, i Musanze ni tariki ya 14 Ukwakira maze bisorezwe i Rubavu taliki 21 Ukwakira 2017.

Tunga na Airtel ni Poromosiyo Airtel yaje kudabagiza abakiliya bayo aho umunyamahirwe uzabasha gutsinda azegukana moto ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice buri cyumweru ndetse hakaba harimo no gutsindira imodoka ifite agaciro ka miliyoni 28.


Meddy na Riderman bagiye gutaramira abafana babo bo mu ntara

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza