Imyidagaduro

Butera Knowless yahishuye icyatuma akimbirana n’umugabo we

February-05
08:06 AM 2018

Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko mu gihe umugabo we akaba na manager we Ishimwe Clement amusabye gukora ikintu agatinda kongera kubimubaza bituma havuka utuntu tw’amakimbirane.

Uyu mugore ufite umwana umwe avuga ko yashakanye na Ishimwe Clement bamaranye imyaka itandatu bakundana, ndetse ngo kuri we bisanze bahuza banakundana yita iby’ukuri.

Ubwo yari mu kiganiro Samedi Dentente cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2018, yagize ati “nk’iyo ambwiye ngo hamagara uyu muntu kubera gahunda iyi n’iyi. Hashira nk’isaha akaza ngo wa muntu wamuhamagaye? Nti oya! Eeeeehhhh, tugaserera!!”

Butera avuga ko iyo bari mu kazi umugabo we amushyiraho igitsure kirenze icy’umubyeyi ashyira kuri nyina, gusa ngo muri gahunda z’urugo bigahinduka.

Butera Knowless na Ishimwe Clement bashinze urugo muri Kanama 2016; ubu bafitanye umwana umwe.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza