Imyidagaduro

Bruce Melody yavuze impamvu yatumiwe kuririmba na Coke Studio

July-31
02:38 AM 2017

Bruce Melody uherutse gutumirwa na Coke studio muri Kenya agakorana indirimbo n’abandi bahanzi b’ibyamamare , yatangaje impamvu bamuhisemo muri uyu mwaka dore ko yari yarabigerageje mu myaka ine ishize bikanga.

Aganira na Isango star yemeje ko byamutwaye igihe kirekire agategereza ariko nyuma baza kumuhitamo.
Bruce Melody yagize ati Muri 2013 nibwo natangiye gusaba kujya muri Coke studio ariko byemeye muri Gicurasi 2017. Mbere nageregeje kunyura ku bayobozi ba cocacola hano mu Rwanda ariko ntibyakunda.
Nagerageje gukora kuburyo iyo ubajije abahanzi babiri bavugwa mu gihugu mba ndimo. Mu byo basaba harimo kuba uzwi mu gihugu. Igihe cyose nakoraga cyane kugirango nubaza abahanzi batanu bazwi nzazamo. Ikindi baba bashaka Umuhanzi uririmba mu buryo bwa Live kandi nakomeje kubikoraho cyane. Ni ishema ko bampisemo kandi imiryango yatangiye gufunguka.

Hari nadi makuru avuga ko CocaCola yakoze ibarura ngo rirebe abahanzi bakunzwe mu Rwanda maze abafana babajijwe bagaragaza ko Bruce Melody ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda .

Bruce Melody akomeza kuvuga ko Ibikorwa bya Coke Studio yakozemo bizatangira kugaragara bikanyura kuri za televiziyo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2017.

Mu Rwego rw’urugendoshli , Muri Nyakanga 2017 Melody yasuye igihugu cya Nigeria aho yahuye n’abahanzi bakomeye nka Davido ndetse na Jay B wo muri Ghana.

Bruce Melody muri Coke Studio

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza