Imyidagaduro

Bikovan nta gahunda afite yo gukomeza gukora indirimbo zihimbaza Imana

December-23
05:17 AM 2016

Indirimbo "amashimwe" ya Bikovan nubwo yashimishije benshi, we ntagahunda afite yo kuba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza IMANA.

Umuririmbyi Bikorimana Innocent ubarizwa Kicukiro center ku myaka 16 y’amavuko nibwo yashyize ahagaragara indirimbo ye ihimbaza Imana yise amashimwe ikorwa na producer Ayizzo; gusa nubwo iyi ndirimbo yakunzwe cyane n’abanyamadini namatorero Bikovanee we avuga ko nta gahunda yo gukomeza gukora indirimbo zihimbaza Imana afite!
.

Mu kiganiro www.yeejo.rw Bikovan yagize ati: "Kuba narakoze indirimbo amashimwe si ukuvuga ko ninjiye mu ruhando rw’abaririmbyi b’injyana ya Gospel ahubwo jyewe ni akamenyero kanjye ikintu cyose ngiye gukora mbanza kwiragiza Imana, naho ubundi mfite gahunda yo gutanga ubutumwa kubuzima tubamo muri iyi si ku bantu bose"

Bikovan avugako abahanzi afatiraho urugero ari The Ben na Justin Bieber ngo akaba afite indoto zo kuzagera ku rwego bagezeho akanarurenga.

Iyumvire indirimbo Amashimwe ya Bikovan

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza