Imyidagaduro

Baransekaga ngo gucuranga Gitari ni umwuga w’abahungu: Humura Deborah w’imyaka 18

October-20
07:07 AM 2016

Humura Deborah niwe watsinze agace ka Kabiri Yeejo The Vocal Episode 2 irushanwa ryo kuririmba mu rubyiruko rutaramenyekana.

Deborah avuga ko hari urubyiruko rwinshi usangarutazi impano zarwo, kandi ntan’ubushake bwo kuzimenya, ngo akenshi biterwa no kwitinya ndetse no gusuzugura imyuga imwen’imwe ugasanga birangiye nta kintu na kimwe bazi.

Ati” Urubyiruko, cyane cyane abakobwa akenshi usanga bitinya kandi bapinga impano zimwe na zimwe, nkanjye baransekaga ngo gucuranga guitar ni umwuga w’abahungu, ariko ubu babonye ko natwe abakobwa tubikora neza kandi abantu bakabyishimira, ubwo rero nibareke kwitinya maze bakoreshe impano zabo bazagera kucyo bashaka.”


Humura Deborah niwe mukobwa ucuranga Gitari

Si impano yo gucuranga guitar gusa Deborah afite ahubwo azi no kwigana abahanzi anacuranga indirimbo zabo kuburyo bunogeye amatwi. Ugendeye kukuba akiri muto, ku myaka ye 18 ubona ko Deborah afite ahazaza heza mu muziki Nyarwanda wagiye uvugwa ho kuririmbirwa mu byo bita playback bitewe no kubura abacuranzi bacuranga ibikoresho by’umuziki babigize umwuga.

Ubwo Sauti Sol iheruka ikigali yabashishije kuririmbana nabo.

Deborah avuga ko ubufasha bw’uburyo bwose bukenewe, ari umufasha muburyo bw’amafaranga n’abamufasha mu buryo bwo kumugira inama ndetse no kumumenyekanisha, ibyo byose ngo ni inkunga ikomeye cyane kuri we, abamushaka ngo bamusanga kuri Facabook yitwa Debydebash. nahokuri Instagram ni DebyDeba.

Beyoncé - Irreplaceable (Cover Deborah Humura/Rwanda)

Miriam Makeba - Malaika (Cover Humura Deborah )

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza