Imyidagaduro

Babou G arahiga bukware King James washishuye amagambo ye bakamurya n’amafaranga (Ikiganiro)

August-10
05:29 AM 2017

Babou G aratangaza ko ntakintu kimubabaza muri iyi si y’Imana nk’irangamuntu ye yatwawe igihe bamusinyishaga ngo hakoreshwe amagambo ye aho byaje kurangira nta niripfumuye abonye bigatuma akomeza gushakisha uwatwaye kopi y’indangamuntu ye.

Aganira n’umunyamakuru wa Yeejo.rw yagerageje kumubaza ibyiyo ndangamuntu .
Babou G yagize ati:”Umva nonese uriya wakoresheje amagambo yanjye mu ndirimbo ye ntumuzi?” umunyamakuru ati:”King James se siwe ufite indirimbo yise Salama wowe?” Babou G ati:”eeeeeeh! King James?” kubona bakoresha sitarafu y’amagambo yanjye, ntawundi washobora gukoresha amagambo yanjye.

Babou G yakomeje avuga ngo uwamwereka uwamutwariye indangamuntu cyane cyane avuga ko ari King James wari mu bamusinyishije kugirango yemera ko amagambo ye atanze uburenganzira bw’uko yakoreshwa mu bihangano bya muzika.

Babou G yemeza ko hifashishijwe indangamuntu ye ngo bamusinyishe maze amagambo ye akoreshwe ariko kugeza ubu avuga ko amafaranga yaba yarariwe atazi irengero ryari bikamubabaza cyane ko banamutwariye kopi y’indangamuntu.

Mu bisobanuro bya Babou G agaragaraza ko hari abo bari kumwe bakoranye na King James akaba aribo bashobora kuba baramuriye amafaranga ashobora kuba yaratanzwe na King James.

Iyumvire ikiganiro cyose

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza