Imyidagaduro

Ariana Grande yasuye abarokotse ibitero ndetse agiye no kubataramira muri stade ya Old Trafford

June-03
04:18 AM 2017

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika Ariana Grande yasuye mu bitaro abarokotse ibitero by’ ibisasu byaturikiye mu gitaramo yakoze cyo kuwa 22 Gicurasi. Ariana agiye gusubukura igitaramo yahise asubika akaba yagarutse gutaramira abakunzi be mu mujyi wa Manshester kuri sitade ya Old Trafford.

Mu gitaramo yise “One love Manchester” kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 04 kamena 2017, kikabera muri stade ya Manchester united Old traford.


Ariana Grande yasuye bamwe mu barokotse

Inkuru dukesha BBC iravugako abarimo gutegura iki gitaramo batangaje ko kigamije gukusanya amafaranga yo gufasha imiryango yabuze abayo muri kiriya gitero.

Tariki ya 22 Gicurasi nibwo uyu muhanzi yari yakoreye igitaramo mu mujyi wa Manchester kikaza gusozwa n’imiborogo n’amarira menshi ubwo umwiyahuzi yitukirizaga ho igisasu, abantu 22 bakahasiga ubuzima naho abasaga 50 bagakomereka
.
Ariana Grande aganira n’itangazamakuru yavuze ko yifuza kugaruka i Manchester kongera guhura n’abafana be bagafatanya iki gikorwa cy’urukundo.

Ati”Sinshaka kumara imyaka ntongeye guhura no kwihanganisha abafana bange, nzagaruka tumarane igihe ndetse tunafatanye iki gitaramo cyo gushaka amafaranga yo gufasha imiryango ya ziriya nzira karengane.”

Abahanzi batandukanye bakomeye ,barimo Justin bieber,Usher,Katy Pery ndeste n’itsinda One direction bazaza kwifatanya na Grande muri icyo gitaramo.

Amafaranga yose azava muri iki gitaramo azajya mu kigega kiswe, We love Manchester emergency fund, iki kigega kikaba cyarashyizweho n’inama nkuru y’umujyi wa Manchester bafatanyije n’umuryango Croix rouge ishami ryo mu Bwongereza.

Byitezwe ko abantu bagera ku bihumbi 50 aribo bazitabira iki gikorwa ndetse bateganya kubona akayabo ka milliyoni ebyiri z’amapawundi agomba guhabwa iriya miryango.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza