Imyidagaduro

Amikoro make ni imbogamizi k’urubyiruko muri muzika: Frank Kay

September-02
10:07 AM 2016

Frank Kay wo mu Majyaruguru, avuga ko amikoro make ariyo azitira iterambere rye.

Mu gihe urubyiruko rw’U Rwanda rutari ruke,rukomeje kwibasirwa n’ikibazo cy’ubushomeri, abaririmbyi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru,bihangiye imirimo ituruka ku buhanga bwabo bwo guhanga indirimbo, bavuga ko kuba badatera imbere ngo bamenyekane mu Rwanda hose babiterwa n’amikoro make.


Frank Kay

Iyo uganira n’aba baririmbyi bakubwira ko kutagira amafaranga ndetse no kubura abamenyekanisha indirimbo zabo (promoters) ari byo bituma batarenga umutaru ngo bagere mu Mujyi wa Kigali aho bavuga ko hari amafaranga, aturuka mu biraka byo kuririmba bihaba.

Frank Kay avuga ko gukora indirimbo nziza yaba ku majwi, mu mashusho ndetse no kuyimenyekanisha ahantu hatandukanye bishobora gutwara akayabo k’amafaranga agera muri miliyoni enye (4.000.000 FRW).

Umuririmbyi The Bless, na we wo mu Majyaruguru, avuga ko ahura n’imbogamizi nyinshi mu kumenyekanishi ibihangano bye.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru aba bahanzi bavuga ko bakeneye gukorerwa ubuvugizi kugirango babashe kubona abaterankunga mu rwego rwo kubungabunga impano zabo ngo ejo zitavaho zipfukiranwa.

Baragira bati “Ntabwo dufite abantu badutera inkunga bahagije…iyaba habagaho uburyo bwo kutumenyekanisha buhagije, tukagira abantu badutera inkunga, twabona izindi mpano zikomeye, tukarushanwa n’abandi bahanzi bakomeye, umuziki ugashyuha kandi ukanatugaburira.”

Mu mwaka wa 2013 mu Ntara y’Amajyaruguru hari hatangijwe ibihembo byitwa REMO Awards, bigamije guteza imbere abahanzi bo muri iyo Ntara no kubashishikariza gukora ibihangano by’umwimerere,nyuma y’uko ababiteguraga batakibikora, ababahanzi baho biyemeje kudatezuka ku cyemezo cyabo cyo kwihangira imirimo mu rwego rwo guharanira kwigira ndetse no kugabanya umubare w’urubyiruko rw’U Rwanda rwugarijwe n’ubushomeri.

Ivomo KT

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza