Imyidagaduro

Rihanna yahaye gasopo umukobwa ufitanye agakungu na Drake muri iyi minsi

June-23
10:28 AM 2017

Hashize igihe kinini Rihanna avugwa mu rukundo n’umuhanzi Drake gusa kuri ubu biravugwa ko Drake yaba yatangiye gucudika n’undi mukobwa witwa Bella Hadid, Rihanna nk’umuntu uziranye cyane na Drake yagize inama agira uyu mukobwa ukiri muto.

Nkuko tubikesha urubuga Hollywoodlife Rihanna yaburiye uyu mukobwa, Bella agira Ati”ntuzatume Drake akina n’umutima wawe”

Bella Hadid n’umukobwa w’umunyamideri akaba afite imyaka 21 kuri ubu yatangiye kugaragara cyane ari kumwe na Drake.

Nubwo Rihanna akunda byo gupfa Drake ngo ntiyatunguwe kandi ntahangayikishijwe nuko Drake yaba arimo kumarana igihe kinini n’uyu mukobwa kuko arabizi neza ko Drake akunda abakobwa benshi, nta nubwo byamuteranya na Bella Hadid kuko aziko uyu Bella Hadid arengana, ni nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo kumugira inama.

Holly woodlife binyuze ku makuru ikesha inshuti za hafi za Drake yavuze ko nubwo Drake akunda gutendeka kandi akaba arimo gukururana n’uyu mukobwa nta rukundo rurimo ni ubushuti busanzwe
Ese uyu Bella Hadid araza kwemera inama za Rihanna ?

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza