Imyidagaduro

Amashusho y’indirimbo Shishoza ihuriwemo n’abahanzi benshi azamurikwa k’umugaragaro kuri St Valentin

February-08
06:13 AM 2017

Amashusho Indirimbo Shishoza ihuriwemo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda izamurikwa k’umunsi w’abakunyanye wa Saint Valentin mu gitaramo Kigali Lovers night.

Iyi ndirimbo ihuriwemo n’abahanzi b’inararironye nka Maria Yohana, Makanyaga Abdul, Mariya yohani, Mavenge Sudi ,Umutare Gaby ndetse n’umusizi Hakeem Marvin bose bahuriye mu itsinda Beninganzo rigiye gukomeza kuzajya ritaramira abanyarwanda.

Umusizi Hakeem uririmba muri iyo ndirimbo aganira na Yeejo.rw yasonanuye ubutumwa bukubiye muri iyo ndirombo Shishoza agira ati ganira
Ubutumwa buri mu ndirimbo Shishoza nuko twarebye uburyo Inkundo ndetse n’Ingo z’ubu uko zifashe, twifuzaga kuba twabwira sosiete nyarwanda ko bazajya bashishoza mbere yo gukundana cyangwa mbere yo kurushinga, kuko kudashishoza nibyo bitera ibibazo byinshi biriho ubu mu rukundo.

Hakeem Marvim akomeza avugako italiki bahisemo ifitanye isano n’abantu bakundanda.Yagize ati Itariki yo twayihisemo kuko aba ari umunsi wabakundana ari nawo munsi twabineraho abakundana kugira tubashe kubibutsa ibihe byabo bagize mbere yo kubana, no kuganira nabo muri rusange tugataramana kuri uwo munsi.
Iki igitaramo cyo kumurika Kumugaragaro iyi Ndirimbo kizitabirwa n’abaririmbyi barimo Muyango ndetse na Andy Bumuntu taliki ya 14 Gashyantare 2017 I Gikondo kuri Ambassadors Park.

Irebere video izamurikwa

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza