Imyidagaduro

Amafoto y’ibizungerezi byatumye Zari ahitamo gutandukana na Diamond Platnumz

February-15
12:36 PM 2018

Umunsi w’abakundana wizihizwa kuwa 14 Gashyantare ntiwahiriye umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz kuko uwari umugore we Zari ukunze kwiyita The Bosslady yatangaje ku mugaragaro ko batandukanye nyuma y’ibyagiye bitangazwa ko ahora amuca inyuma.

Zari wanditse amagambo arimo agahinda no kwikomeza ashinja Diamond babyaranye abana babiri kumuca inyuma ndetse ngo byinshi mu byanditswe mu binyamakuru byabaga bifitiwe gihamya.

Dore amafoto ya bamwe mu bakobwa bamenyekanye ko baryamanye na Diamond Platnumz, nubwo yari amaze imyaka hafi ine abana na Zari nk’umugore n’umugabo.

1. Hamisa Mobetto

Hamisa Mobetto yatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2017 ubwo yatangazaga ko yabyaranye na Diamond. Uyu kandi yakuruye umwiryane hagati ya Diamond na Zari kuko banakunze gutonganira ku mbuga nkoranyambaga.

Irene

Byatangiye kuvugwa ko uyu mukobwa afutanye umubano udasanzwe na Diamond kera, ndetse ngo bahuriye muri Afurika yepfo. Diamond yabonye uyu mukobwa bwa mbere ubwo yakoreshwaga mu mashusho y’indirimbo ya Rayvanny.

Shaddy Boo

Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi ari mu bagezweho Diamond ari gutereta, ndetse aherutse kugaragara yicaranye na Diamond mu birori by’isabukuru aho kuba kumwe n’umugore we Zari.

Ubwo Diamond yazaga mu Rwanda mu minsi mike ishize kandi yavugaga ko aje mu mishinga itandukanye irimo gushinga radio, nyamara hari bamwe bavugaga ko yari aje kwirebera Shaddy Boo.

Mia

Mu kwezi gushize hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa ari i Madale aho Diamond atuye, bivugwa ko yajyanywe n’umubyinnyi wa Diamond ariko Mia yabiteye utwatsi avuga ko yari yajyanywe na Diamond kandi ko banaryamanye.

Tunda

Umubano w’uyu muhanzi na Sebastian Tunda nawo waravuzwe cyane ndetse ngo ni uw’igihe kirekire. Gusa wagarutsweho cyane ubwo hagaragaraga amashusho aca amarenga ko baryamanye.

Wema Sepetu

Wema Sepetu na Diamond bongeye kuvugwa cyane mu cyumweru gishize ubwo bagaragagaye mu birori bahoberana cyane banasomana nyamara byaravugwaga ko batandukanye.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza