Imyidagaduro

AMA G the Black yavuye imuzingo iby’abahanzi abakoropa studio ngo indirimbo zabo zicurangwe.

February-04
03:38 AM 2018

Umuhanzi nyarwanda Hakizimana Aman uzwi ku izina rya Ama G The Black yatangaje ko ibyo gutanga giti aririmba mu ndirimbo nshya yaririmbanye na Young Grace ari byo kuko ngo kuva yatangira umuziki yakoreraga abakora umuziki n’abanyamakuru kugira ngo bamuzamure.

Ama G The Black umaze iminsi mike ashyize hanze indirimo ‘Bwari Ubwana’ yaririmbanye na Young Grace ubwo yari mu kiganiro Samedi Détente cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2018 yatangaje ko ibyo avuga muri iyo ndirimbo byose ari inkuru mpamo.

Uyu muhanzi avuga ko yigeze kujyanira Kamichi [yari umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Radio Voice of Africa] inkweto kuzihanaguza kugira ngo azacurange indirimo ze mu kiganiro yakoraga.

Yagize ati “Kamichi namusanze no kuri radio agiye kujya mu bukwe, kandi uzi ko baririmbaga bambaye amakoti, noneho arambwira ngo wagiye kumpanaguriza inkweto bakanyurizaho! Mpita nguruka.”

Si uyu gusa kuko nubwo atavuga ibyo yakoreye abandi banyamakuru avuga na Ally Soudi, Ziggy 55, Mike Karangwa, Pacson, n’abandi ngo hari igihe haburaga ikintu kuko yabaga azi ko hari igihe azamuzanira indirimbo agahita abikora ngo nawe azamukinire indirimbo mu buryo bwihuse.

Uyu mugabo avuga ko nta mafaranga yatanze ariko ngo hari abaguriraga abanyamakuru brochette, cyangwa bakabategera nyamara akaza gutaha n’amaguru n’ineza yabaguriye ntibayimenye, asoza avuga ko iyo abimenya aba yaraguriye abakene akaba ari bo bayarya.

Ama G kandi ngo yakoropye studio Unlimited Record igikoreramo Lick Lick kugira ngo azamukorere indirimbo byihuse ariko bikarangira anamwirengagiza.

Ati “Hari n’igihe nakoropaga studio unlimited ikoreramo Lick Lick. Ntwabo yabikubwiraga ngo koropa, uribwiriza uramubwira uti ariko musaza ko mbona hasa nabi bite? Ugira ngo agire icyo agukorera nyamara ntagire icyo akumarira”

Uyu muhanzi avuga ko hari abantu benshi bakoropanye studio zikorerwamo umuziki banakora ibintu byinshi ngo indirimbo zabo zicurangwe kuri radio.

Gutanga giti ku bahanzi bikomeza kugaruka cyane mu banyamakuru bakora ibiganiro byo gukina umuziki no muri showbiz, ibintu abahanzi bakomeza kwinubira ko bishyura ari bo bakabaye babyishyurirwa.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza