Imyidagaduro

Aki musore…. kaza imvura ihise: Umuhanzikazi Ciney

December-07
16:47 PM 2016

Umunyamuziki akaba n’umunyamakuru, Uwimana Aisha, uzwi nka Ciney, avuga ko iyo bavuze ngo abakobwa batega amakiriro ku bahungu bimubabaza cyane, bigatuma ashishikariza urubyiruko rw’abakobwa bagenzi be kwigira, bakareka gutega amaso abahungu, dore ko ngo bashobora kubafata uko bashatse babakandagiza ayo mafaranga babakurikiyeho.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazanye ijambo kwigira mu banyarwanda, agirango akureho burundu umuco wo guteger a amaboko ibihugu by’I burayi na Amerika, dore ko wari warabaye karande mu bihugu bya Afrika.
Umuhanzikazi Ciney nawe yatangiye gushishikariza abari b’i Rwanda kwigira dore ko ngo byari bimaze kuba imvugo ibabaje ko abakobwa bahuruzwa cyane n’abahungu bafite amafaranga menshi ndetse n’imodoka.

Ibi bikaba ari byo byatumye ahimba indirimbo ye yitwa ”Igire cyangwa Get your money). Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Ni Nyampinga bakamubaza byinshi kubijyanye n’iriyandirimbo. Ati” Nashakaga ko abakobwa bagenzi banjye banyumva, bakamfasha tugakora tukigira tukana bigaragaza, tugakuraho imvugo yo kubona umukobwa wambaye neza cyangwa yifitiye imodoka bakavuga ko ari abagabocyangwa abasore babimuhaye.” Ciney kandi yakomeje avuga ko “Ak’imusore kaza imvura ihise” nk’uburyo bwo kumvikanisha ko nayo mafaranga abasore cyangwa abagabo baratisha abakobwa,bayabaha babanje kubasuzugura ndetse no kubatesha agaciro, nko guterwa indazi titeguwe, kwanduzwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’ibindi.

Cine yatangaje ibi, mu gihe hirya no hino mu Rwanda habarurwa umubare munini w’abana b’abakobwa batewe inda batararangiza amashuri yabo yisumbuye, ndetse abenshi bakaba bari munsi y’imyaka 18. Ubushakashatsi bugaragaza ko abenshi mu batwara inda bakiri ku ntebe y’ishuri baziterwa n’abagabo babaruta bikabije bazwi nka ba sugar da muri sosiyete Nyarwanda.
Ubukene ndetse n’ubumenyi buke k’ubuzima bw’imyororokere bikaba biri ku isonga mu gitera abarib’u Rwanda guterwa inda batifuza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza