Imyidagaduro

Active na Platini wo muri Dream Boys batangaje uko babonye igitaramo cya Meddy

September-06
23:44 PM 2017

Platini wo muri Dream Boys yavuze ko kujya hanze atariwo muvuno ahubwo harikindi cyatumye Meddy yitabirwa Mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyari cyiswe Mutzig Beer Fest cyabere i Nyamata ahazwi nka Golden Tulip .

Byagaragaye ko abahanzi nyarwanda nabo bakubye urukweto kakahava. Platini abajijwe n’umunyamakuru wa Isango star icyatumye y’umva agomba kwitabira igitaramo cya Meddy yagize ati:”Ndumunyeshuri mwiza nkunda kwiga, aha nahaje kugirango mpigire ibintu bidasanzwe bituma abantu bishima”,

Abajijwe impamvu acyeka igitaramo cya Meddy cyaba cyitabiriwe cyane yagize ati:”Kuba aba muri Amerika sibyo byatumye yitabirwa cyane kuko twari tumukumbuye kandi kujya hanze si umuvuno abo mu Rwanda bashimisha abanyarwanda, abo muri Amerika barakumbuwe ariko bose ni itafari ryubaka umuziki nyarwanda.”
Akomeza avuga ko Meddy yabashije guha abanyarwanda bitabiriye made in Rwanda mumuziki.

Muri icyo gitaramo cya Beer Fest hagaragayitsinda rya Active aho umwe muri bo umunyamakuru yamubazaga uko ari kubona urwego rw’imiririmbire rugeze mu Rwanda by’umwihariko kuri Meddy, yagize ati:”Naje kureba Meddy kuko ni umuntu wanjye kuko akora ibintu birenze nkatwe mbese yaduhaye Made in Rwanda kabisa”, abajijwe ibyo yaburiye mugitaramo, yagize ati:”Ntanakimwe nabuze kuko yabashije kwitwara neza imbere y’abafana.”

Yakomeje avugako kuba uyumunsi nka active baba bagaragara nkaho bacecetse ataribyo kuko ubu bagiye gushyira hanze indirimbo nshyashya yitwa Go Mama cyangwa iyitwa Paper.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza