Imyidagaduro

Abana bazwi nka Ghetto kids babyinnye mu ndirimbo ya French Montana

April-14
10:19 AM 2017


Abana bashimagije cyane na Montaana avuga ku buhanga bwabo

Indirimbo aba bana babyinnyemo yashyizwe hanze ni iyitwa "Unforgetable" yakoranye n’umuhanzi witwa Swae Lee ukizamuka muri Amerika. Uyu muraperi usanzwe uzwi ku izina rya Karim Kharbouch azwi cyane ku izina French Montana ni umwe mu baraperi bagezweho muri Amerika, akunze kwifashishwa cyane mu ndirimbo zihuriza hamwe abahanzi bakomeye, akoranira bya hafi na Dj Khaled, yagaragaye mu yitwa ’Pop That’ ya Dj Khaled, ’No Shopping’ yakoranye na Drake, ’Freaks’ na Nicki Minaj n’izindi.

Iyi ndirimbo inagaragaramo umuraperi Navio uri mu bahanzi bo muri Uganda babashije kubonana na French Montana ubwo yari ari muri iki gihugu. French Montana yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Kampala ku wa 13 Werurwe 2017, ahamara iminsi akora ibikorwa bijyanye n’imishinga itandukanye irebana n’umuziki n’ibindi.

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda babashije kubonana na French Montana mu minsi micye yahamaze Indirimbo French Montana yasohoye ni umwe mu mishinga yakoreye muri Uganda. Akigera muri iki gihugu ibinyamakuru bitandukanye byari byavuze ko yazanywe no kuhakorera filime mbarankuru ivuga ku mibereho y’abatuye umugabane wa Afurika.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza