Imyidagaduro

Abakire barakimara: Icyumba cy’Impanga za Jay Z na Beyonce kizatwara asaga 500,000 by’amadorali

April-01
14:42 PM 2017


Uyu muryango uzwiho kuba ufite amafaranga menshi biturutse mu kwamamara ndetse n’ubutunzi bakuye muri muzika ndetse n’ubundi bucuruzi bagenda bakora butandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ikinyamakuru Life & Style Magazine cyatangaje umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango yakibwiye ko batangiye gutegura aho bazakirira abana b’impanga bagiye kwibaruka bakaba barateguye amadorali asaga ibihumbi maganatanu (500,000 USD) bazakoresha mu gutegura neza icyumba bazabamo.


Jay Z, Beyonce hamwe n’Imfura yabo Blue Ivy

Iki kinyamakuru cyemeza kandi ko amashuka aba bana bazajya baryamamo ahenze cyane kuko imwe igura amadolari 30,000[agera kuri miliyoni 25 y’u Rwanda], naho umuziki uzajya ubacurangirwa waguzwe amadolari 50,000.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza