Imyidagaduro

Abahatanira igihembo cya PGGSS basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

April-12
12:51 PM 2017

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 12 Mata 2017 ku rwibutso rukuru rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ku gicamunsi.
Uretse gushyira indabo ku ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane isaga ibihumbi 250
basuye ibice bitandukanye by’inzu y’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zitandukanye.

Mu butumwa bwahatangiwe, bamwe mu bahanzi bibanze kuburyo urubyiruko rugomba kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Mu butumwa baziye mu bitabo by’abashyitsi, Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP ( East African Promoters) yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigishwa amateka mabi yaranze urwanda kugira ngo atazongera kuba ukundi.
" Reka du korero hamwe mu kwigisha urubyiruko mu kurwanya ingengabitekezo ya Jenoside kugira ngo abana bacu ndetse n’igihugu tuzahore tubarinda ikibi".

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza