Imyidagaduro

Abahanzi batatu nyarwanda batumiwe mu iserukiramuco muri Uganda

April-15
13:09 PM 2017

Iri serukiramuco rya ‘Doadoa’ ribaye ku nshuro ya Gatandatu ribera mu mujyi wa Kampala rizahuriza hamwe abahanzi bo muri Afurika ariko bakora umuziki wibanda ku muco gakondo.

Bivugwa ko umuhungu wa Kayirebwa Kirenga Eric ariwe wagize uruhare rukomeye kugira ngo aba bahanzi batumirwe cyane ko asanzwe ayobora Afrogroov iri rikaba ari_ itsinda rya ba rwiyemezamirimo bo mu karere bibumbiye hamwe mu guteza imbere umuco, imyidagaduro no kuzamura ireme ry’umuziki wa live by’umwihariko mu Rwanda no mu karere.

Mu bahanzi bakomeye bategerejwe muri iri serukiramuco nkuko bigaragara kurubuga rwaryo harimo Cindy Sanyu wo muri Uganda, Espen Sorensen (Mzungu Kichaa) uyobora inzu itunganya umuziki ya Caravan Records, Nina Ogot wo muri Kenya, Giovanni Kremer Kiyingi uri mu ba mbere bakunzwe mu muziki gakondo wa Uganda, Haka Mukiga wo muri Uganda n’abandi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza