Imyidagaduro

Abahanzi bakizamuka Street Empire bo ku Muhima bazaririmba mu gitaramo k’icyamamare MEGALOH ukomoka mu Budage (Video)

September-29
07:18 AM 2017

Itsinda ry’abasore bakiri bato Street Empire ryahigitse abandi mu irushanwa ngarukakwezi rya Yeejo The Vocal mu kureba abahanzi bakizamuka bafite impano. Iri tsinda ryatsindiye kuririmba mu gitarambo kizabonekamo umuhanzimpuzamahanga Megaloh ukomoka mu budage.

Taliki ya 8 ukwakira nibwo icyamamare Megaloh umuhanzi w’imyaka 36 y’amavuko ukomoka mu igihugu cy’ubudage azataramira abanyarwanda mu ibikorwa bye byo kuzenguruka ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba akora ibitaramo.

Uyu muhanzi w’icyamamare umenyerewe mu injyana ya Hip hop, azakorera igitaramo mu umujyi wa Kigali kuri Maison de jeune Kimisaga ku inkunga ya Goethe Institut, iki kikaba ari ikigo cy’umuco cy’abadage gikorera mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego rero, yeejo Ltd yateguye amarushanwa yiswe yeejo the vocal yo kuririmba ku urubyiruko rwose rubishaka mu ugutoranya umuhanzi ushoboye uzaririmbana na Megaloh kuri uwo munsi, aho abahanzi bageze kuri 5 bagiye barushanwa mu ukuririmba live ndetse na free style (kuririmba ku byo ubonye ako kanya uticaye ngo uhimbe).

Bamaze kurushanwa,nyuma y’iminota mike akanama nkemurampaka kamaze kwiherera,katangaje ko itsinda ry’urubyiruko rw’abahanzi ryitwa street Empire aribo bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ukuririmba, ndetse hanemezwa ko aribo bazaririmbana na Megaloh uzaba aje mu Rwanda bwa mbere.


Street Empire hamwe n/umuyobozi wa Goethe Institute yatumiye Megaloh

Megaloh ufite amamuko ku umugabane wa Africa mu gihugu cya Nigeria, yavukiye i Frankfurt aza gukurira mu mujyi wa Berlin (Umurwa mukuru w’ubudage),aho yagiye akora umuziki mu icyongereza no mu rurimi rw’ikidage. mu umwaka wa 2004 yaje gushyira hanze Mixtape yise draft pick, 2005 naho ashyira hanze iyo yise zeit für den hund.
Megaloh kandi amaze gushyira hanze album eshatu arizo Im game (2005), Endlich unendlich (2013) na Regenmacher (2016) ari nayo yaje kumugira icyamamare mu igihugu cy’ ubudage ikanamwungukira bikomeye.


Street Empire izaririmba mu gitaramo cya Megaloh ku kimisagara taliki ya 8 Ukwakira

Irebere Video uko Street Empire yashimishije abafana

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza