Amakuru

Yemeni: Urubyiruko rw’abimukira rukomeje kujugunwa mu nyanja

August-13
16:02 PM 2017

Urubyiruko rugere kuri makumyabiri n’icyenda ruri hagati y’imyaka cumi n’ine na cumi n’umunani nibo bamaze kumenyekana bapfuye bazize kujugunwa mu Nyanja nyunya yaho umuntu wari ubatwaye rwihishwa agiye kubagurisha yikanze abashinzwe umutekano.
Nkuko tubikesha bbc abarokotse batangaje bati:" umuntu wari udutwaye yatangije kutujugunya mu mazi igihe yikangaga abashinzwe umutekano yari abonye ku nkengero y’amazi."

Yahise asubira muri Somalia gushaka yo abandi bantu bo kujyana I burayi nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe abimukira muri Yemeni.
Uwo muntu ukora ubucuruzi bwo kwambutsa abimukira muri rusange yajugunye mo abantu ijana na makumyabiri.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza