Amakuru

Yazindutse iya Rubika aje kwakira moto ya 4 yatsindiye muri Tunga na Airtel

October-12
15:40 PM 2017

Muri poromosiyo ya Tunga na Aitel, ubuyobozi bwa Aitel Rwanda bwashyikirije moto ya 4 yatsindiwe na Twiringiyimana Jean d’Amour kuri uyu wa 12 Ukwakira ku kimironko .,

Nyuma yo kwakira moto Twiringiyimana yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe yumvise bamuhamagaye ati numvaga iri ibintu by’ibitangaza. Ndavuga nti ni byo koko cyangwa ni ukubeshya. Nabyuse mu cya kare nje gufata moto.

Kuva Taliki 5 Ukwakira nibwo Twiringiyimana yatangiye kohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara 155 maze yinjira mu irushanwa gutyo ausubiza ibibazo kugeza agejeje ku manota agera kuri miliyoni 14.

Liliane Munganyinka ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda yatangaje ko moto eshatu zose muri enye zimaze gutangwa zegukanwe n’abanyamahirwe bakomoka mu karere ka Ngoma Twiringimana w’imyaka 30 aturukamo.
Twiringiyimana yakomeje ashishikariza abandi kudacika integer bakageregeza amahirwe dore ko nta kimenyane kirimo mu gutombora.

Kugeza ubu hasigaye moto 8 zizatsindirwa aho buri moto ihagaze miliyoni ebyiri ndetse nyiramahirwe agahabwa ibyangobwa byose bya moto birimo n’ubwishingizi bw’amezi atatu.

Natacha Muyango ushinzwe icungamutungo muri Airtel yashyikirije moto Jean D’Amour Twiringiyimana .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza