Amakuru

USA:Yirukanwe azira guhohotera abagore

August-08
04:18 AM 2017

Eric Bolling umunyamakuru umaze igihe kirekire atanga ikiganiro kuri Fox News araregwa guhohotera abagore
Eric Bolling, umunyamakuru umaze igihe ki kire atanga ikiganiro kuri Fox News, akekwaho guhohotera abagore batatu mu bakozi bagenzi be mu bihe bitandukanye mu myaka yashize.

Nkuko tubikesha BBC uhagarariye Eric Bolling mu mategeko yagize ati:”Aba bagore barega umukiriya wanjye baramubeshyera kuko amafoto bavugako yaboherereje ari amahimbano ndetse nkaba mbona ko ibi byaba ari akarengane kagirwa umukiriya wanjye kugirango akunde akurwe kukazi ke.”

Fox News ikaba yahagaritse Eric Bolling mu kazi mugihe hagikorwa iperereza kubera amafoto yoherereje abakozi bagenzi be b’abagore. Aya mafoto akaba agaragaza imyanya y’ibanga y’abagabo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza