Amakuru

USA:Urutonde rw’abahanzi b’ibyamamare muri muzika batakaje ubusugi bakiri bato

July-27
10:22 AM 2017

Bimaze kumenyerwa ko iyo umuhanzi abaye icyamamare yica ku ncuti yari afite za cyera, ndetse agashobora kwanga nabo bakoranye imibonano mpuzabitsina ataramamara .

Inkuru dukesha the Guardian yagaragaje bamwe mu bahanzi bagerageje gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato aribyo bakunze kwita gukora iby’abana.

4. Britney Spears


umuhanzikazi Britney Spears

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Sometimes’, umukobwa wavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi nawe w’icyamamare muri muzika, Justin Timberlake. Amakuru yatangajwe na nyina umubyara avuga ko Britney Spears yasambanye afite imyaka 14 gusa.

3. Celine Dion

Umuhanzikazi Celine Dion

Umuhanzikanzi w’icyamamare wakunzwe nabantu batari bake mu ndirimbo ‘on ne change pas’ arimo kuvugwa cyane kuba ari mu rukundo n’umusore umubyinira mubitaramo ariwe Pepe Munoz. Celine avuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina afite imyaka 12 gusa.Yagize ati” Natakaje ubusugi bwa mbere mfite imyaka 12 dukina iby’abana’’.

2. Lil Wayne


Umuhanzi Lil Wayne

Uyu muhanzi Lil Wayne uzwi cyane mu ndirimbo ‘mirror mirror on the wall’ yafatanyije na Bruno Mars mu kiganiro yagiranye na Play Boy yatangaje ko yatakaje ubu manzi bwe afite imyaka 11 umukobwa we yarafite imyaka 13

ati:”Nari mfite imyaka 11, umukobwa yari afite imyaka 13. Twakoze ibintu turi mu mikino, udashobora gutekereza ko umwana uri muri icyo kigero yabikora. Ubwo twatangiye dukina ibyitwa board game, hashize akanya anyandikira amagambo afitanye isano no kuryamana, ntago narinzi n’icyo bisobanuye nari umwana, ubwo twakomeje undi mukino bigeraho ambwira ahantu njya ansangayo ankuramo imyenda, ndamureka akora ibyo yashakaga, ni bwo natakaje ubumanzi bwanjye bwa mbere’’.

1. Chris Brown


Umuhanzi Chris Brown

Chris Brown nawe uzwiho cyane mu ndirimbo yise ‘ Don’t Judge me’ akaba anazwiho gukundana n’abagore benshi batandukanye aganira na The Guardian, yavuze ko yakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere afite imyaka 8 mu gihe umukobwa baryamanye yari afite imyaka 15 ,

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza