Amakuru

Urubyiruko rwiteze ko ikibazo cy’ubushomeri muri iyi manda nshya ya Paul Kagame kizaba amateka

September-11
04:54 AM 2017

Bamwe mu rubyiruko bitezeko uko byagenda kose iyi myaka irindwi ya manda nshya ya Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME izarangwa nuko ikibazo cy’ubushomeri murubyiruko kibaye amateka bitewe nibyo nyakubahwa perezida wa repubulika y’Urwanda yasezeranyije urubyiroko arahira.

Minisitiri mushya w’urubyiruko Madame Rose Mary MBABAZI, avuga ko uburyo inzego z’iyi minisiteri zubatse biri mubimuha icyizere gikomeye cyo kuzashobora guhangana n’ibyo bibazo, ibintu yemeza ko mbere na mbere bizashingira ku kubaka ubunyarwanda nyabwo mu rubyiruko no kurutoza kwihangira imirimo mu gihe rukiri no ku ntebe y’ishuri.

Akomeza avugako kandi atari ibi gusa ahubwoko hari n’abaterankunga biteguye futanya n’urubyiruko mubikorwa byabo byaburi munsi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza