Amakuru

Urubyiruko rwifashishijwe mu bikorwa by’amatora byagabanya imvururu mu bihugu bya Afurika

November-10
10:30 AM 2017

Abayobozi ba Komisiyo z’amatora zigize ibihugu bya Afrika zisanga kwinjiza urubyiruko mu bikorwa bya nyuma na mbere y’amatora byafasha kugabanya imvururu zikunda kuyabonekamo. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahurije aba bayobozi mu Rwanda kuva ku wa 9 Ugushyingo 2017.

Abateraniye muri iyi nama bose bagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu mitegurire n’imigendekere myiza y’amatora mbere na nyuma yayo aho basanze ko abiyamamariza imyanya runaka akenshi bifashisha iki cyiciro cy’urubyiruko mu kwiyamamaza no guteza imvururu akenshi zikunda kugaragara nyuma y’amatora. Bose bakaba bagarutse ku ruhare rw’abakandida n’ababashyigikiye.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora muri Nigeria Ajhahi Edgega yagize ati: “Ikibazo kibangamiye amatora muri Nigeria ni uko buri wese ugiye kwiyamamariza gutorerwa umwanya muri politike aba yifuza kuyatsinda. Iyo ari mu bikorwa byo kwiyamamaza bikurura inzangano hagati ye n’abo bahanganye, no hagati y’abamushyigikiye n’abashyigikiye abo bahanganye abenshi muri bo baba ari urubyiruko.

Iyo umusaruro wo mu matora usohotse ntumushimishe akora iyo bwabaga agateza imvururu yifashishije abamushyigikiye biganjemo urwo rubyiruko nyine.”

Professeur Kalisa mbanda umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko ku migendekere myiza y’amatora mu Rwanda aho yabwiye abari bateraniye muri iyo nama ko abakorerabushake ba commission y’amatora mu Rwanda abenshi ari urubyiruko, ibi biyifasha kugabanya ingengo y’imari ya Komisiyo y’amatora, bikanongera ubukangurambaga mu baturage ku migendekere myiza y’amatora hifashishijwe aba bakorerabushake nanone. Ibi bifasha cyane mu kugabanya imvururu zashobora kuboneka mu gihe cy’amatora.

Cyriack Harerimana umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora mu Rwanda yagize ati: “Tuzi twese ko mu myaka isaga 50 ishize habaye impinduka n’amavugurura menshi muri politike ya Afrika. Kugeza ubu Afurika ituwe na miliyari 1.2 by’abantu, muri bo 65% ni urubyiruko.”

Harerimana akaba yasabye abari aho ko izi ngufu z’urubyiruko afrika ifite zigomba kwifashishwa mu kuzana umwuka mwiza mu bayituye aho kuzemerera kuzana imvururu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza