Amakuru

Urubyiruko rwagize ibyago byokubura ababitaho baba bagiye kubona igisubizo

October-04
15:45 PM 2017

Urubyiruko rwagize ibyago byokubura ababyeyi babitaho ubu bagize amahirwe yo kubona umushinga ugiye kubitaho wiswe ngo urubyiruko rurashoboye (YouthCan) tugenekereje mukinyarwanda, uyumunshinga ukaba warafunguwe mucyumweru gishije na SOS Children’s Villages Rwanda ugamije gufasha urubyiruko rusaga 600 aho uzafasha urubyiruko mukubigisha ndetse nokubahugura kugirago babategurire kuba bahangana ku isoko ry’umurimo.

Nkuko tubikesha the newtimes Umuvugizi wa SOS Claudine Nyinawagaga yagize ati:”twishimiye gukorera mu Rwanda tuboneraho ndetse gukangurira ibigo bya leta ndetse n’abikorera kuba badufasha tugakoranira hafi mugufasha ababana bahuye nibibazo byokubura ababitaho.”

Naho minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yagize ati:”rubyiruko nugukoresha neza ayamahirwe mubonye muyabyaza umusaruro.” Naho urubyiruko rwitabiriye ifungurwa ry’uyu mushinga ugamije gufasha ababana bahuye nibibazo birekanye ibyifuzo byabo ko bakeneye abagira inama kuruta ubufasha bwibifatika kabone nubwo nabyo ari ingenzi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza