Amakuru

Urubyiruko rw’Afurika rurakangurirwa kwigira

April-02
13:00 PM 2017

Muri ibi biganirao urubyiruko rwiga muri Kaminuza zitandukanye rwasobanuriwe
amwe mu mateka yaranze ubufatanye bwa Afurika kandi ndetse n’ababigizemo uruhare rukomeye byanatumye ibihugu byinshi by’Afurika bibona ubwigenge.

Amwe mu mateka y’Abantu ku giti cyabo yagarutsweho harimo nk’ayabagabo batandukanye nka Nkwame Nkrumah, William Edward Burghardt (W.E.B) Du Bois, Jomo Kenyata, Julius Nyerere baharaniye ko Afurika yigenga bityo urubyiruko n’abandi banyarwanda muri rusange bakaba basabwa kubigiraho no gukomeza umurongo mwiza batangije.

Uyobora uyu muryango wa PAM( Pan African Mouvement) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dan Nkotanyi, yavuze ko bateguye gahunda yo gutumira impuguke mu mateka no muri politiki kugira ngo zibungure ubumenyi ku cyakomeza guteza imbere Afurika no kuyivana mu bukoloni n’ubucakara.

Protais Musoni, Umuyobozi wa PAM mu Rwanda yavuze bibanda mu kwigisha Abanyarwanda n’abanyafurika by’umwihariko urubyiruko kugira ngo bahindure imyumvire bumve ko bakwiye kwigira kandi bakagirira ibihugu byabo akamaro.

Uyu muryango PAM watangijwe bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2005 na ho muri Kaminuza y’u Rwanda utangizwa ku mugaragaro tariki ya 01 Mata 2016.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza