Amakuru

Urubyiruko rurakangurirwa kwipimisha SIDA,abanduye bakangurirwa gufata imiti

December-03
07:28 AM 2017

Umushinga ushinzwe kurwanya AHF Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima barashishikariza abanyarwanda cyane urubyiruko kwipimisha ku Virusi itera Sida k’ubushake.
Ni igikorwa cyatangiye ahagana mu ma saa mibi za mugitondo, ubwo AHF Rwanda yapimaga urubyiruko ndetse n’abakuze ubwandu bwa Virusi itera Sida kugira ngo bakamenya uko bahagaze, usanze afite ubwandu, agatangira gufata imiti igabanya ubukana hakiri kare.

U Rwanda ryiyemeje kurwanya Virusi Itera Sida buri tariki 1 ukuboza, buri mwaka, kuri iyinsuro u Rwanda, rwahitiyemo insanganyamatsiko yo kurwanya Sida igira iti “Twipimishe Sida, k’uyifite, gutangira no kuguma ku miti ni ubuzima burambye.”
Iyi nsanganyamatsiko igaragaza neza umuhate u Rwanda rufite wo kugera ku ntego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya SIDA, UNAIDS, ko 90% by’abatuye isi bipimisha bakamenya uko bahagaze 90% by’abafite ubwandu bagatangira gufata imiti igabanya ubukana, 90% by’abari ku miti, virusi ntibe itagitembera mu maraso.

Aganira n’itangazamakuru Minisitiri w’ubuzima Gashumba Diane yashimiye abantu bose bitariyiye iki gikorwa cyo kwipimisha Virusi itera Sida kubushake, anakangurira abataripimisha ko babikora vuba kugira ngo nabo bamenye uko bahagaze, yagize
ati ‘’Ndashimira abitabiriye iki gikorwa cyo kwipimisha ubwandu bwa Virusi itera Sida, nibyiza kuri buri mu nyarwanda wese kuko bigufasha kumenya uko uhagaze wasanga waranduye, ugafata imiti igabanya ubukana hakiri kare.’’

Naho Asimwe Kapera ukora muri AHF Rwanda yavuze ko yishimiye iki gikorwa anakangurira abataje, ko nabo kwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze ari ingenzi,
Yagize ati ‘’ndishimye cyane kuri uyu munsi mbese ubu sinabona ukombivuga, kuba urubyiruko runga rutya bipimishije ubwandu bwa Virusi itera Sida bakamenya uko bahagaze niby’aciro kanini, mbonereho no gukangurira urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, mu gihe kwifata bikunaniye ukibuka gukoresha agakingirizo cyane ko dutangirwa ubuntu ’’

Minisante, itangaza ko ibarura rya 2015, ryagaragaje ko mu banyarwanda batitabira kwipimisha Virusi itera Sida, urubyiruko ruza ku isonga. Umubare w’ab’igitsina gabo bari bataripimisha kuva babaho bari 24%, ab’igitsina gore ari 16%. Muri abo, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwihariye ijanisha rya 67,2% na ho 13% by’abanduye Sida ntibari babizi.

kugeza ubu buhagaze ubwandu bwa Virusi Itera Sida bugeze kuri 3% mu myaka 10 ishize ku bantu bari mu kigero cy’imyaka 15 na 49,ubu bwandu bwanagabanutse ku kigero cya 50% ku babyeyi banduzaga abana bari munsi y’amezi 18 bavutse. Abanduye Sida bafata imiti igabanya ubukana bageraga kuri 86% mu 2015.
Ubushakashatsi bwakozwe na UNAIDS bugaragaza ko mu mwaka wa 2016, abantu basaga miliyoni 1,8 bishwe na Sida; nibura umuntu umwe mu masagonda 17, ku isi apfa azize Sida, naho ku munsi umwe hapfa abasaga 5000.

Ku Umugabane wa Afurika ni agace kibasirwa n’ubwandu bushya bwa Sida, gusa imibare igenda isa n’igabanuka. Abantu bakuze bayirwaye baragabanutse bava kuri miliyoni 1,9 mu mwaka wa 2010, bagera kuri 1,7 mu mwaka wa 2016. Mu bana b’Abanyafurika, ubwandu bushya mu mwaka wa 2010 bwavuye hafi ku bihumbi 300 bugera hafi ku bihumbi 160 mu mwaka wa 2016.

Uyu muhango wo gupima urubyiruko ndetse n’abanyarwanda Virusi itera Sida kubushake, habayeho kubyina ubyo itsinda rizwi nka Dream Boyz basusurukije abaraho bose bagakura ingofero, bishimira igikorwa cyiza cya AHF Rwanda yateguye kuri uyu munsi.

Kuva iki cyorezo cyatangira kwibasira abantu mu mwaka wa 1981, abasaga miliyoni 76.1 nibo babarurwa ko bayanduye, muribo, miliyoni 35 barapfuye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza