Amakuru

Urubyiruko n’abagore bemeza ko kwitabira amasibo bibafasha kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere

October-16
17:24 PM 2017

Intore zo ku ruhembe rw’ibumoso mu mudugudu wa Munanira agasantere ka Kabeza zemeza ko gukemura amakimbirane yo mu ngo mu buryo bwihuse bifasha abaturage bagenzi babo guca amakimbirane burundu, ibi akaba ari umuti urambye wo guca ubukene n’amakimbiranemungo.

Umwe mu rubyiruko akaba n’umuyobozi w’isibo rya ndi umunyarwanda muri uyu mudugudu yaganiriye na RBA ati: “Iyo ikibazo kivutse hagati y’umugabo n’umugore mu muryango umwe akajya kurega kwa Mudugudu, ahita akohereza mu isibo ryawe,iyo ikibazo kinaniranye mu isibo nibwo acyakira. N’ubwo ngaragara nk’aho ndi muto ntawushobora kunsuzugura kuko ndi umuyobozi.”

Uyu musore akomeza avuga ko isibo ya ndi umunyarwanda abereye umuyobozi ifasha abayirimo kwiteza imbere kuko abayirimo bose bizigama hagati y’amafaranga 100 na 1000 uko bahuye bitewe n’igihe barimo. Iyo ari igihe cy’umwero season akaba aribwo bizigamira menshi kuko amafaranga aba ariho.
Uyu muyobozi yakomeje
agira ati: “Nk’ubu turi mu ihinga ntidushobora kubura imbuto cyangwa amafranga yo kwikenura kuko tuba dufite amafranga mu gasanduku, kwizigama binadufasha gutanga mutuel.”

Umutegarugori Murorunyurwe Solange nawe ni intore yo kumukondo akaba ari n’umuyobozi w’isibo n’umutoza w’intoreyagize ati: “Duhura turi abategarugori bo mu ngo 15, duhura kuwa 3 ku mugoroba tukaboha agaseke, muri uko guhurira hamwe kwacu duhuriza hamwe ibitekerezo nk’intore ahari ibibazo bigakemuka mu maguru mashya. Ntabibazo bishobora kuba mungo zacu, dusuzumira hamwe ko abana bose mu ngo zacu biga, niba toilette zifite isuku, zisakaye, ubu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo twiyubakiye gardienne mu mudugudu abana bato bariga,ndetse nta biyobyabwenge bishobora kwinjira mu mudugudu wacu twese tuba turi ijisho rya rubanda.”

Gahunda y’amasibo ikaba ari gahunda ya leta yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage by’umwihariko muri uyu mudugudu ikaba yaracyemuye byinshi ngo kuko umuyobozi w’umudugudu yasabwaga kuzenguruka mu ngo zirenga ibihumbi bitatu 3,000 atanga ubutumwa rimwe na rimwe ntabagereho bose, ariko ubu amenyesha abayobozi b’amasibo ubundi bagahita babugeza ku ntore bagenzi babo bayoboye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza