Amakuru

Urubyiruko, abagore n’ababana n’ubumuga ntibazapfusha ubusa amahirwe bahawe

August-14
11:25 AM 2017

Ibyiciro Urubyiruko, abagore n’ababana n’ubumuga batangaza ko bishimiye cyane intsinzi y’uwabahaye ijambo, kuba yarongeye agatorwa ndetse bavuga ko iyi myaka irindwi yo gushyiramo vitesse yihuta itazabasiga kuko nabo biteguye gukoresha neza amahirwe bahawe n’umukuru w’igihugu kurusha igihe bari bamaranye bakorana.

Nkuko tubikesha Radio Rwanda, aba banyarwanda bavuga ko bazagaragariza igihugu n’amahanga ko bashoboye. Izere Valentine wikorera ku giti cye, akabifatanya no kuba umukuru w’umudugudu wa Rukiri ho mu murenge wa Remera, yagize ati: “Agaciro yadusubije tugiye kugakoresha twiyubakira igihugu,.. natwe abagore tugiye gushyiramo umuvuduko (vitesse),… natwe abagore ntituzamutenguha.”

Naho uyoboye urugaga rw’urubyiruko mu Rwanda yagize ati “muri iyi myaka 7 y’umuvuduko gahunda nyinshi zireba urubyiruko zizashyirwamo imbaraga.”

Nshimyumuremyi Metusalem ubana n’ubumuga bwo kutabona nawe atangaza ko amahirwe ababana n’ubumuga bahawe nabo batazayapfusha ubusa. Ati: “tugiye gushyira imbaraga mubyo dushoboye byose.”

Urubyiruko rukaba rutangaza ko ruzafasha umukuru w’igihugu kuko arirwo mbaraga z’igihugu kuko kuba umukuru w’igihugu yarabahinduriye amateka nubundi ntakabuza bizakomeza muri uwo murongo. Mu matora ashize abagore batoye ku kigero cya 54% naho urubyiruko rutora kuri 45%.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza