Amakuru

Umutegarugori Baleka Mbete ashobora gusimbura Perezida Jacob Zuma muri Afurika y’Epfo

August-10
01:31 AM 2017

Inkubiri yo kweguzwa kwa Jacob Zuma yatangiye muri Africa y’epfo kuwa 30 Werurwe ubwo yahinduraga guverinnoma ye akirukana bamwe mu ba minisitiri bagize guverinoma harimo nuw’imari icyo gihe abaturuka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe the Pan Africanist Congress of Azania (PAC) bahise batangira konsa igitutu inteko ishinga amategeko bemeza ko imiyoborere ya Zuma ngo yaba inaniwe aho banamushinzaga ko ariwe watumye ubukungu bw’igihugu busubira inyuma. Iyi akaba ari inshuro ya munani abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bakora amatora basaba ko Zuma ava ku butegetsi.Umutegarugori Baleka Mbete ashobora gusimbura Perezida Jacob Zuma muri Afurika y’Epfo.

The East Africa ivuga ko uyu mutegarugori w’umuyobozi w’ishyaka akaba n’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko yatangaje ko amatora araba kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017 akaba mu ibanga rikomeye, mugihe abo mu ishyaka riri ku butegetsi ANC bo batangaje ko bazatora barwanya ibyo abarwanya ubutegetsi bifuza kugeraho n’ubwo hari ibihuha ngo bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko 95 mu banyamuryango ba ANC b’imena bashyigikiye ko Zuma yegura ariko ngo ni ibihuha gusa.

Itegeko nshinga ry’iki gihugu riteganya ko perezida uriho yegujwe n’abaministiri be bose bahita birukanwa ku mirimo yabo, umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi yahita amusimbura by’agateganyo mu gihe haba hataratorwa undi mu buryo butaziguye.

Dore uko abayobozi b’igihugu bakurikiranye kuva kuri Nelson Mandela wayoboye (1994-1999) yakurikiwe na Thabo Mbeki (1999-2008) akurikirwa na Ivy Matsepe Casaburri (yayoboye iminsi ibiri kuwa 24 na 25 Nzeri 2008) akurikirwa na Kgalema Motlanthe (2008-2009) aribwo Jacob Zuma yamusimburaga ku butegetsi (2009-2017) Bose bakaba baturuka mu ishyaka rya Mandela African National Congress (ANC)

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza