Amakuru

Umusaza aragira inama urubyiruko yo gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiri bato

October-01
16:27 PM 2017

Iyakaremye Abdul utuye mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Rumuri, asanga urubyiruko rwakabyaje amahirwe imiyoborere myiza rufite ubu bagakura amaboko mu mifuka bagakora kuko kwigira ku mpanuro z’umuyobozi mukuru w’igihugu aribyo byamufashije kugira ibyo afite byose.

Nk’uko tubikesha Radio Rwanda, uyu musaza wavutse 1939 yagize ati: “Nanjye nabayeho nkora, ibyo mfite byose mbikesha gukunda umurimo, mbona abato nabo bakuura amaboko mu mifuka bagakora, bakiteza imbere bakiri bato, bakazigamira n’ubusaza bwabo.”

Uyu musaza yemeza neza ko ibyo umuntu akora akiri muto aribyo bimuha amasaziro meza. Yanavuze ko dufite umuyobozi n’imiyoborere myiza ngo ubukire bwe ntiyabwihereranye kuko yoroje n’abaturanyi be bakihaza mu biribwa n’abana babo bakabona amata.

Umwe mu baturanyi be witwa Turikunkiko Michel umwe mubo yoroje nawe aganira na Radio Rwanda nawe yagize ati: “Nari mfite udufaranga nguramo inka nyuma ngira ibyago irapfa, uyu musaza biramubabaza aba ampaye inyana ngo ngenkuraho agafumbire, ndayorora irakura irabyara ubu ndanywa amata. Kubera imirima myinshi mfite yanampaye indi , ngo nongere ifumbire.”

Uyu musaza Abdul akaba ashimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko amufata nk’indashyikirwa, kubera ibikorwa bye byo gufasha abasaza n’abakecuru, ndetse no guha amahirwe urubyiruko n’abantu bose muri Rusange.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza