Amakuru

Umunyarwandakazi ntakorwaho: Umukandida wa FPR Paul Kagame

July-24
08:35 AM 2017

Umukandida wa RPF inkotanyi wiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yahetuye uturere tw’intara y’Iburasirazuba mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Mu turere twa Kirehe, Ngoma na Rwamagana. Nyakubahwa Paul Kagame yijeje abaturage gukomeza gufatanya nabo mu bikorwa by’iterambere ku buryo ritazagira uwo risiga inyuma.

Nyakubahwa Paul Kagame yasanze ategerejwe n’imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi abafitiye. Mu ijambo rye yagize ati:”Umunyarwandakazi don’t touch, bishatse kuvugango umunyarwandakazi ni ntakorwaho.” Ageze I Rwamagana yibukije urubyiruko ko bafite uruhare runini rwo kuzana impinduka aho yagize ati:”gutera intambwe birasaba imbaraga z’urubyiruko, abakobwa ndetse n’abahungu, abagore n’abagabo ndetse n’abasaza.”

Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR yasabye abaturage ko bazerekana ko ba muri inyuma bamutora taliki ya 4 Kanama 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza