Amakuru

Ubuhinde:Abagore bakubise umugabo kugeza apfuye

July-06
04:32 AM 2017

Mithun Hansda umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wo mu gihugu cy’u Buhinde yakubiswe n’abagore kugeza ashizemo akuka ke ka nyuma.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yari yasambanyije umwana w’imyaka 8 yarangiza akanamwica, ibi akaba yabikoze ku munsi w’ubukwe bw’umuturanyi we.
Abagore batari bacye bo mu gace uyu mugabo atuyemo bamufashe babanza kumuboha bamujyana ahantu hiherereye baramukubita bamuhindura inter ku buryo bene we bahamukuye bajya kumusezeraho.

Inkuru dukesha the new Indian express iravuga ko uyu mugabo utuye mu mujyi wa Dumka yasambanyije umwana w’umukobwa wari watashye ubukwe n’abagenzi be yamufatiye ku kiyaga.

Hansda ashinjwa kuba yarasambanya uyu mwana nyuma akamwica ari na cyo cyakomye mu nkokora abababyeyi bakagira umujinya w’umurengera maze abagore bo muri kariya gace, bafashe uyu mugabo bamuboha amaboko n’amaguru maze barakubita kugeza apfuye.

umuvugizi wa polisi Roshan Gudiya yavuze ko iperereza rigikomeje kugirango harebwe neza niba uwo mwana yarafashwe ku ngufu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza