Amakuru

Twifuza gukorana na leta mu gufasha imishinga ya ba rwiyemezamiro bakiri bato mu Rwanda: Zoradi

October-13
16:33 PM 2016

Ikigo cy’abanyamerika These Numbers Have Faces gitegura Accelerate Academy amahugurwa n’amarushanwa y’imishinga myiza kurusha indi ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato inaha mu Rwanda no hanze gifite gahunda yo kwagura imikorere no gukorana cyane na Leta y’u Rwanda.

The Accelerate Academy ihitamo,igahugura ndetse igashakira igishoro imishinga myiza cyane ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu Rwanda. Ibategura kuzavamo inkorokoro mu miyoborere ndetse no kwihangira imirimo. Kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekana imishinga 25 myiza izafashwa mu myaka ine iri imbere.


Justin Zoradi umuyobozi wa These Numbers Have Faces

Aganira na Yeejo.rw uwatangije iki kigo Justin Zoradi yemeje ko nubwo uyu ari umwaka wa kabiri iki kigo gifasha imishinga yo mu Rwanda ariko bataragira ubufatanye na Leta.

Yagize ati uyu ni umwaka wa kabiri aho twatoranije imishinga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato 120 ubu tukaba turi kuyihugura uburyo bakora ubucuruzi bwabo neza ndetse imishinga 25 niyo tuzasigarana tukayifasha imyaka ine aho imwe muri yo tuzayishakira igishoro. Turizera ko iyi mishinga izakura igakomeza gufasha imiryango naho batuye. Twifuza gukorana na leta bya hafi kugirango tuzamure uburyo bwo gufasha iyi mishinga rwiyemezamiro bakiri bato mu Rwanda.

Aya mahugurwa ndetse n’amarushanwa akaba yaratangiye umwaka wa 2015 aho imishinga 12 yabonye igishoro naho uwabonye igihembo gikuru ari Yvetter Ishimwe ufite ikigo gitunganya amazi aho yabonye amadorali ibihumbi icumi.

Reba amafoto y’amahugurwa umunsi wa 1 Kanda Hano

Video Accelerate Academy Summit 2016 umunsi wa 1

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza