Amakuru

Tuniziya:Uzafata ku ngufu umwana w’umukobwa azafungwa harimo na burundu

July-28
01:59 AM 2017

Inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Tuniziya yemeje imyaka umwana w’umukobwa ashobora gukoreraho imibonano mpuzabitsina ku bushake ko iva kuri 15 igashyirwa kuri 14. Iryo tegeko rivuga ko umuntu uzajya ufata umwana w’umukobwa ku ngufu azajya akatirwa igifungo cy’imyaka makumyabiri nkuko Minisitiri Khadija Cherif ushinzwe abagore, umuryango n’abana muri Tuniziya yabivuze.


Minisitiri Khadija Cherif

Inkuru ya shemsfm iravuga ko ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ndatse n’Afurika y’Amajyaruguru iri tegeko ritanga icyizere mu kurengera abana babakobwa .

Gusa iryo tegeko rivuga ko uwafashe umukobwa ku ngufu azajya ahanishwa igifungo cya burundu igihe yaba yafashe umukobwa akanamuhohotera ,cyangwa agafata ku ngufu umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza