Amakuru

Rwamagana : Umuturage ati nta mazi nta kizere…. Meya ati Iyo usaba ntabwo utegeka….

July-08
07:57 AM 2017

Abaturage bibumbiye muri koperative y’abahinga umuceli CORICYA ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana basigaye basarura umuceli muke kubera ikibazo k’ibura ry’amazi.

Umukobwa w’ imyaka 18 amaze imyaka ibiri akora mu gishanga cya Cyaruhogo twamusanze avomera adaha akura mu ibesani agira ati Ubu mvuye kuvoma amazi ndimo kuhirira imbuto z’umuceli zitazuma kubera nta mazi igishanga gifite ariko batubwiye ko bagiye kuyazana.

Undi muturage nawe avuga ko babangamiwe no kubura amazi kw’igishanga ndetse nta n’ikizere bafite cyo gusarura. Ati Nkubu ngubu mfite umurima hano ariko kubera nta mazi nta kizere mfite. Muri ino minsi batubwiye ko bazatwubakira urugomero ubu turategereje.


Nzabakubaho Omar uyobora Koperative y’umuceli

Nzabakubaho Omar ukuriye koperative y’abahinzi b’umuceli yakomeje agira ati Ikibazo dufite ahangaha ni icy’amazi gikomeye cyane kandi kizwi. Ubu umusaruro waragabanutse.

Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko iki kibazo cy’amazi muri kiriya gishanga kizwi kandi ko babonye abafatanyabikorwa bagiye kugitunganya.
Umukuru w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu ati Kiriya gishanga gihingwamo umuceli mwinshi .Hari umushinga wo kugitunganya.Ninayo mpamvu ko hamwe amazi agenda akareka cyane nuko hari aho agera ntabashe kugenda. Dufatanije na JICA ikigo cy’abayapani kiriya gishanga kigiye gutunganwa .

Umukuru w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu
Ubuyobozi bukomeza buvuga ko ntacyo nk’akarere kakora ngo amazi abe yaboneka vuba usibye gutegereza igihe abafatanyabikorwa bazabirangiza gutunganya igishanga vuba kandi ko iyo biza kuba ari Leta yari gutunganya igishanga byari guhinduka. Yagize ati bafite impungenge nibyo ariko iyo usaba ntabwo utegeka. Bariya ni abaterankunga. Iyo aza kuba aril leta twari kureba ukuntu twita ku bintu byinshi. Iyo usaba utegereza igihe bagusubiriza. Ikizwi nuko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uwo mushinga wo gutunganya igishanga uzaba watangiye.

Biteganijwe ko Igishanga cya Ruhogo kigiye kuzamara hafi imyaka itatu gitunganywa kigatwara hafi miliyoni 20 z’amadorali.

Imbaturabukungu EDPRS 2 yo kuva 2013 kugeza 2018 igaragaza ko hagamije kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwaho kuhira imyaka. Mu gushyira ingufu kugabanya ubukene biciye mu buhinzi biteganijwe ko bizava ku kigero cya 44,9 ku ijana bikagera kuri 30% mu mwaka wa 2018.


Andi mafoto

Igishanga gifite ikibazo k’ibura ry’amazi

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza