Amakuru

Rwamagana: Intsinzi ya Kagame Paul ni iyacu nk’urubyiruko

August-06
10:32 AM 2017

Nyuma yuko komisiyo y’igihugu y’amatora itangarije byagateganyo ibyavuye mu matora , urubyiruko rurishimira ko umukandida wa RPF inkotanyi yaje kuza ku isonga agatsinda ku manota 98,3 ku ijana.
Munyaneza Theogene umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ati:" gutora Kagame Paul ni intsinzi y’urubyiruko by’umwihariko kubera iterambere yatugejejeho Buriya kutamutora rero kuri njye byari kuba ari igihombo gikabije k’urubyiruko."

Mu ijambo Nyakubahwa Paul Kagame yageje ku banyarwanda nyuma yo gutsinda amatora yavuze ko ashimira abahungu n’abakobwa kuva ku myaka 18,20,30 na 35 bamutoye ndetse ashimira n’urundi rubyiruko rwagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza kuva byatangira kugeza birangiye.

Urubyiruko rurenga 46 ku ijana nirwo rwitabiriye amatora mu baturage barenga miliyoni 6 na magana cyenda batoye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza