Amakuru

Rusizi: Abagore bacuruza isambaza iyo ikivu gifunze bo ntibahagarika akazi kabo

October-05
05:07 AM 2017

Abagore bo mu karere ka Rusizi batangaje ko iyo habayeho gahunda yo guhagarika uburobyi by’igihe gito kugirango amafi mato akure mu kiyaga cya Kivu bo ntibahagarika imirimo yabo ngo biyicarire gusa kuko uretse ubucuruzi bakora bw’isambaza bamwe baba babonye umwanya mwiza wo gukora indi mirimo yo guteza ingo zabo imbere yiganjemo iy’ubuhinzi, abandi bakajya kuzirangura mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo mu ntara ya Bukavu.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa RBA, babajijwe ubuzima bwabo nyuma y’uko ikiyaga cya Kivu gifunzwe by’igihe gito bagize bati: “Nk’ubu ni igihe cy’ihinga, akavura karaguye, ni umwanya mwiza uhagije mba mbonye wo guhinga udushyimbo, kugirango umuryango n’abana banjye bazabone ibibatunga by’ahazaza.” Undi yagize ati: “Iyo mu Rwanda bafunze ntago Congo naho baba bafuze, kuko ntibafungira rimwe, n’ubwo biduhenda kuzibona kubera amatike n’ingendo tuzibaha nk’uko tuba twaziranguye, [...] nk’ubu turi kuzirangura i Bukavu 3000frs ku kiro kimwe, iyo ushyizeho umwanya n’igihe bidutwara iyo njyeze mu Rwanda nzitangira 4000 mu gihe hano tuzirangura 1800 tukazitangira 2000 .”

Aba bagore bakaba bemeza ko ubuzima n’iterambere ryabo rya buri munsi muri aka gace bishingiye ahanini ku bucuruzi bw’ibikomoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu by’umwihariko isambaza ariko ngo n’ubwo kuzicuruza mugihe ikivu gifunze biba bigoye bitewe n’umutekano wabo ngo bagerageza gushaka ibyangombwa byose. Umwe yagize ati: “Nk’iyo abashinzwe umutekano w’amazi bazikubonanye bashobora kukumerera nabi no kuzikwaka bavuga ko wazikuye mu mazi yo mu Rwanda. Icyo gihe rero bidusaba kwerekana ibyangombwa by’aho zavuye, ko twazisoreye cyangwa itike y’urugendo rwazo.”

Aba bagore by’umwihariko bakaba bemeza ko mu bintu abaturiye inkengero z’ikiyaga cya kivu bakunda cyane mu by’ibanze ngo isambaza ziza ku mwanya wa mbere mu ifunguro ryabo rya buri munsi, bityo ngo ntibashobora kubura isoko ryazo n’ubwo zaba zihenze gute.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Theogene kazungu 5 Ukwakira, 06:23

    Andika igitekerezo cyanyu hano...Barashoboye kabisa

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza