Amakuru

Pasiteri wa Restoration Ministries mu gihome nyuma yo gusambanya abana babiri b’abakobwa

July-14
17:05 PM 2017

Nyuma yo guhamwa ibyaha byo gusambanya abana babiri b’abakobwa bava inda imwe bo mu itorero yari abereye umuyobozi rya Hope Restoration Ministries congregation muri Queens Village i New York yakatiwe igifungo kirekire.

Uyu mu Pasiteri Reuben Chizor ukomoka muri Nigeria ariko utuye Amerika yabasambanyirizaga munzu yo hasi aho bita muri kave yarangiza agatera ubwoba abana ababwirako igihe babivu azahita abica.

Dailynews dukesha iyi nkuru itangaza ko umutangabuhamya yavuze ko tariki 27 mu kwezi kwa 7 2011 uyu mu pasiteri yajyanye iwe umwana w’imyaka 14 aramusambanya nyuma tariki ya 22 mu kwezi kwa 8 umwaka wa 2011 nabwo yajyanye undi mwana w’umukobwa w’imyaka 12 ku rusengero aho yabaga nawe aramusambanya ariko bwo bagerageje kubafatira mu cyuho ariko ntibyashoboka.

Pasiteri byarangiye akatiwe aho agomba kumara imyaka 15 mu gihome.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Niyodusenga peace maker 17 Nyakanga, 05:24

    nukuri birababaje,kk paster?isi yuzuye amahano.Baratubeshya ngo imana yabadutumyeho,byahe,muze dusenge.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza