Amakuru

Radisson Blu yaba yabashije kumenya umwana wabumbye inyubako ya KCC

June-28
19:39 PM 2017

Hotel Radisson Blu ikimara kumva iby’inkuru yasakaye ivuga ku mwana wabumbye inzu Kigali Convention Center (KCC) ari naho ikorera, yahise itangaza ko yifuza guhura n’uwo mwana byihuse.


Ubwo hashakishwaga umwana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017, ifoto y’uwo mwana yicaye imbere inzuye yubatse mu ibumba isa neza na KCC yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Radisson Blu, nayo ibicishije kuri Twitter, yahise itangaza ko ubuyobozi bwayo bwifuza guhura n’uwo mwana.

Bahita basaba umuntu wese waba uzi uwo mwana kubaha amakuru y’uko bamugeraho. Bati“Inzozi nini zitangirira ku bintu bitoya uyu mwana yakoze neza!”. Hashize amasaha make, Radisson Blu yongeye kwandika kuri Twitter ivuga ko yamaze kuvugana n’umuryango w’uwo mwana.


Ibyatangwajwe ubwo umwana yari amaze kuboneka no kuvugishwa n’ubuyobozi bwa Radisson Blu

Ubu hari gutegurwa uburyo uwo mwana yazanwa gusura KCC. Gisa Gakwisi niwe mwana ugerageje bwambere kwigana iyi nyubako mu ibumba n’umwana ukiri mutoya afite imyaka 14 y’amavuko, akaba yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ya Rugando ku Kimihurura.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza