Amakuru

Prof. Shyaka: Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari

April-07
13:05 PM 2017

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruzwi nka RGB yatangaje ko ko hakigaragara ibyaha by’ingengabiterezo ya Jenoside, cyane ko raporo iva mu nkiko igaragaza ko abantu bari hagati ya 10 na 12 baburanishwa kuri iki cyaha buri kwezi.


Ibi yabitangarije mu muhango wo gutangiza ku mugararo icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Prof Shyaka yavuze nubwo ibyo byaha bikigaragara yemeza ko inkiko z’u Rwanda ziri maso kandi ziteguye guhangana nabyo. Yagize ati “ Inkiko zacu ziburanisha abantu bari hagati ya 10 na 12 buri kwezi baburanishwa ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibifatanye isano nayo, kandi abari hejuru ya 80% bagahamwa n’icyo cyaha. Ibyo bivuze ngo icyo cyaha kiracyahari kandi gikeneye imbaraga.”

Muri iki cyumweru humvikanye ibikorwa bitandukanye by’ihohoterwa ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho amatungo yabo atemwa cyangwa n’indi mitungo yabo ikangirika abandi bagaterwa ubwoba bikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ingengabitekerezo igihari.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza