Amakuru

Nyuma y’intara y’uburasirazuba uwatsindiye guhatanira Youth Connect Award ku rwego rw’igihugu mu burengerezuba nawe yamenyekanye

November-07
15:34 PM 2017

Nkurunziza Lambert wo mukarere ka Rutsiro warangije kaminuza mu ishami ry’ubukungu niwe watsinze abandi 3 bahatanaga nawe ku rwego rw’intara y’uburengerazuba mu irushanwa rya Youth Connect Award.

Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017 umusore w’imyaka 30 ufite umushinga wo korora ingurube niwe watsinze bagenzi be 3 bahataniraga igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’urwanda ahabwa utsinze abandi ku rwego rw’intara mu irushanwa rya Youth connect award irushanwa ritegurwa na Minisiteri y’urubyiruko kubufatanye na Imbuto Foundation. Umushinga w’uyu musore Lambert ukaba ari ubworozi bw’ingurube aho yahereye ku ngurube 2 gusa ubu akaba amaze kugira ingurube 80.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Nk’urubyiruko tugomba kunoza duto dukora ndetse tukarushaho guhindura imyumvire, ubu ikibazo si igishoro kinini ahubwo ni ibitekerezo no kunoza utuntu duto dukora.”

Mu yindi mishinga bahatanaga harimo umushinga w’umusore wo mukarere ka Nyamasheke ukora imashini zifashishwa mu buhinzi undi mushinga ni uwumukobwa wo mukarere ka Rubavu ufite umushinga w’uruganda rukora jus. Muri aya marushanwa abanyeshuri bakaba bayigiyemo byinshi birimo ko nabo nibarangiza amashuri yabo bazihangira umurimo bitewe nuko babonye ko byose bishoboka kandi leta y’Urwanda itibagiwe ba rwiyemezamirimo.

Youth connect award akaba ari irushanwa ritegurwa ku bufatanye n’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko ku bufatanye na minisiteri y’urubyiruko ndetse na imbuto foundation, amarushanwa y’uyu mwaka akaba afite umwihariko wo guterwa inkunga na UNDP ndetse na Fonerwa aho kugeza ubu aya marushanwa akiri kuzenguruka mu ntara zose z’urwanda, abazatsinda kurwego rw’intara bagahangana ku rwego rw’igihugu, mugihe uzatsinda ku rwego rw’igihugu azahabwa igihembo cya miliyoni 6 z’amanyarwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza