Amakuru

NYC yeretse urubyiruko ko hari akazi kenshi karutegereje muri 2018

January-01
05:28 AM 2018

Inama yigihugu y’urubyiruko yatangaje ko mu mwaka wa 2017 hari byinshi byakozwe ku bufatanye w’urubyiruko ariko ngo haracyari byinshi byo gukora mu rugamba rwo kubaka igihugu.

Ibikubiye mu butumwa inama nkuru y’urubyiruko yanyujije ku rukuta rwa Twitter byiganjemo gushimira ibyakozwe, igikomeye kikaba ku biteganyijwe mu mwaka watangiye kuri uyu wa Mbere.

Ubwo butumwa bugira buti “Rubyiruko rw’u Rwanda mugire umwaka muhire wa 2018, turashima uruhare n’ubufatanye bw’ibyo twagezeho muri 2017, muri uyu mwaka wa 2018 dutangiye turacyafite byinshi byo gukora, dukomeze twongere imbaraga kandi tuzirikane ko urubyiruko turi izingiro rw’impinduka mu kubaka Igihugu”
Nta kabuza ko ibikorwa bivugwa aha ari ibyo kwihangira imirimo, ikigero kikiri hasi mu rubyiruko.

Mu magambo y’ingenzi Perezida Kagame yavigiye ahantu hatandukanye mu mwaka wa 2017, yakunze gukangurira urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa, kandi rukikuramo ubunebwe no guteta kugira ngo rubashe gutera imbere.

Mu bushakashatsi bwamuritswe kuwa 9 Ukwakira 2017 n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bwerekanye ko umubare w’abanyarwanda badafite akazi uri kuri 16.7 % ubariyemo n’abahingira amaramuko, ubushomeri mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) bukaba kuri 21 %.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza