Amakuru

Nyaruguru: Umugore afunzwe azira kwivugana umwana we

March-24
10:58 AM 2017

Umwana wari mu kigero cy’imyaka 11 yapfuye kuri uyu wa 23 Werurwe ariko nyina akaba avuga ko yazize indwara yari amaranye iminsi.

Hagati aho se w’umwana utabana n’umugore bamubyaranye kuko afite urundi rugo yatangaje ko afite amakuru ko umuhungu we yakubiswe na nyina amuziza kwiba ibigori nk’uko byatangajwe na Nsengiyumva Vincent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata.

Nsengiyumva yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwana akimenyekana umurambo wajyanywe ku bitaro(bya Munini) bikaba ari byo bizemeza icyo uyu mwana yazize.

Umugore ukekwaho kwihekura yari atuye mu Kagari ka Kabere, Umudugudu wa Kabere, kugeza ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje.

Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, aho uwahamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15 nk’uko bigaragara mu ngingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo igena ko iyo uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico ahanishwa igifungo cya burundu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza