Amakuru

Nyagatare: Nubwo atabona , Bwa mbere yitoreye perezida ariko bagenzi be babatoreye

August-04
12:55 PM 2017

Taliki ya 4 kanama nibwo abanyarwanda baba mu gihugu imbere bitoreye umukuru w’igihugu aho abafite ubumuga bwo kutabona bamwe babashije gutora bifashishije urupapuro rwabo naho abandi bifashisha ababatorera.

Ni kuri site ya Rugari mu murenge wa Mimuru muri Nyagatare aho Manishimwe Emmanuel yatoye akoresheje inyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ariyo nyandiko ya Braille.


Manishimwe Emmanuel

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ati Nkigera aho batorera nabashije kujya ku murongo. Bari bagiye kumpa inyandiko nk’iyabandi babona ariko kuko nari naramaze kumenya y’uko hari inyandiko za Braille zizakoreshwa mu matora. Ndangije ndababwira nti nta Braille ko tuziko ihari babivuze bambwirako ihari. Ibyo byahise binshimisha kuko narinzi ko byaba ari nko kubeshya. Bambajije niba nzi kuyikoresha mbabwirako ntakibazo mbizi. Ubu ndishimye kuba natereye kuri Braille kuko no mu Rwanda nibwo bwa mbere ikoreshejwe.

Uyu musore yakomeje avuga ko urupapuro bamuhaye ngo atorereho rwari rusobanutse aho yabashije gusoma akoresheje intoki akumva ahari izina ry’umukandida yihitiyemo akamutora.

Manishimwe avuga ko ari ubwa mbere atoye umukuru w’igihugu dore ko yaherukaga gutora ubwo hari amatora y’abadepite mu mwaka wa 2013. Uyu musore yashimangiyeko iyo hari undi muntu ugutoreye igihe iriya nyandiko ya Braille idahari bishobora gutuma umuntu bamutorera nabi bakaba babwira uwo mwana uwo yatora bitandukanye nibyo naba namubwiye.


Masa Jean Baptiste

Nubwo yatoye akoresheje urupapuro rwabugenewe, mugenzi we nawe ufite ubumuga bwo kutabona Masa Jean Baptiste yageze kuri site y’itora urupapuro rutarahagera maze atora yifashishije umwana w’imyaka 14.

Yeejo.rw yasuye site z’itora zitandukanye zo muri Nyagatare I Matimba aho abagera kuri 2 batabona babashije gufashwa kubera ko urupapuro rwo gutoreraho rwari rutaragera kuri site yabo.

Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko yohereje kuri site z’itora zitandukanye mu gihugu hose impapuro zigera ku 2340 zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona kugirango babashe gutora neza.

Masa na Manishimwe bavuye gutora


Masa arimo gutora

Urupapuro rwa Braille abafite ubumuga bwo kutabona bakoresheje batora

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza