Amakuru

Nka filime,Diane Rwigara nabo mu muryango we bafatiwe mu gikoni bihishe (Video)

September-04
17:56 PM 2017

Kuri uyu wa mbere Talki ya 4 Nzeli nibwo Diane Rwigara,Anne Rwigara na mama wabo Adeline Rwigara batawe muri yombi na polisi y’igihugu ubwo basanzwe bihishe mu gikoni .

Polisi ubwo yageraga mu Kiyovu I saa kumi n’imwe zuzuye mu rugo rwo kwa Diane Rwigara bagasanga hafunze, umupolisi yaje gusimbuka igipandu barafungura aho basanze nta muntu uhari mu nzu keretse imbwa yari iri hanze. Maze ubwo umupolisi umwe yazungurukaga inyuma y’inzu nibwo yabonye ahari umuryango ufunguye aho Diane Rwigara nabo bari kumwe basanzwe bihishe mu gikoni cyo hanze. Baje gufatwa nyuma yo koherezwa impapuro zibasaba kwitaba polisi ariko ntibitabe.

Aba bategarugori bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ‘inyandiko mpimbano byakozwe na Diane Rwigara igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora naho abandi muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

Nyuma yo guhamagazwa gatatu ntibitabe bagafatwa bakajyanwa kuri polisi mu ishami rishinzwe iperereza, Ibiro by’Ubugenzacyaha bigiye kubakirikirana no kubabaza ibyo bashinjwa cyangwa bakekwaho.

Ifoto: Newtimes

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza