Amakuru

Nigeria: Mu bitero by’abiyahuzi b’abagore benshi bahasize ubuzima

August-17
05:31 AM 2017

Abiyahuzi batatu b’abagore bahitanye abantu basaga makumyabiri na barindwi mu gitero cyiterabwoba bagabye mugace ka Maiduguri I burasirazuba bwa Nigeriya.

Nkuko tubikesha BBC, umuvugizi wa Leta lrta ya Nigeriya yagize ati:”Abantu bakimara kumva igisasu cya mbere gituritse batangiye gufunga amaduka yabo nyuma abandi bagore babiri nabo bahita biturikirizaho ibisa kuburyo abantu basaga makumyabiri na barindwi bahise bahasiga ubuzima.”

Umwaka ushize nibwo Leta ya Nigeriya yatangaje ko Boko Haram yatsinzwe ariko kugeza ubu ikomeje guhitana abantu ndetse abandi nabo bagakomeza guta ingo zabo kubera guhora biteguye ko Boko Haram yabagabaho ibitero.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza